193: Kor' ugifit' uburyo

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Kor' ugifit' uburyo ; Jy'ukora n'umwete. Tangira mu gitondo; Wirind' ubute ! Kora n'umucy' ubonetse;Menya ntucogore : igihe kirakuze; Kora n'ubwira !

2
Kor' izuba rirashe; Ntugahweme rwose. Imirimo n' ishira,Uzaruhurwa. Kand'
ugifit' imbaraga, Meny' ukore neza !Komez' uwo muhati : Mar' imirimo.

3
Kora bugiye kwira :Umuns' urakuze. Wiyongeremw umwete :Kora n'ingoga ! Ni ku kirengareng' ubu;Amajwi yatuje. Mwen' Iman' ujy'ukora ; Dore, burije.