173: Imana ni yo mwungeri

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Imana ni yo mwungeri Undagiz' urukundo; Niringiye yuko ntazakena, Kuko nd' intama ya Yesu.

2
Andyamisha mu cyanya cye Cy'ubwatsi bwiza cyane,Anjyan' i ruhande rw'
imigezi, Itemba nez' idasuma.

3
Ansubizamw intege nshya, Zinkomez' umutima,Anyobor' inzir' igororotse Kubwa rya zina rye ryera.

4
Nubwo naca mu gikombe Cy'umwijima w'urupfu, Sinagir' ikibi ntinya cyose, Kuko turi kumw' iteka.

5
Kand' ujy'undindish' inkoni Yawe n'inshyimbo, Mana, Nukw ibyo bizampumuririza No mu gicucu cy'urupfu.

6
Untunganiriz' ameza Mu maso y'abanyanga, Unsize n'amavuta mu mutwe, Ump'
igikombe cyuzuye.

7
N'ukur' imbabazi zawe Zizanyomahw iteka;Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka
Ibihe byose, nishima.