171: Amahoro Yesu—Ah' abantu be

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Amahoro Yesu—Ah' abantu be Ntagir' akagero,—Ntarondoreka;
Ajy'ahumuriza—Abayafite; N' utayata, ntabwo—Wayakurwaho.

Ref:
Wiringir' Imana :—Uyiringira Ntabur' amahoro—Mez' adashira

2
Abo Yes' arindish’—Amaboko ye Nta mubish' ubasha—Kubageraho;
Nta magany' abasha—Guhagarika Imitim' irindwa—N'Umucunguzi.

3
Ibyishimo byose—N'ibyago byacu Biva mu rukundo—Rw'Umwam' Imana
We gushidikanya;—Jy'uyiringira; Ntiyahemukira—Uyizer' atyo.