1
Yesu, ko wankunze ,bigatum’ umfira.None nakwim' iki ? Ndakwihay’ubu, Umutima wanjye n'ibyo mfite byose Non’ ubyiharire : sinkir’uwanjye.
2
Uhagaz’imbere y'intebe y'ubuntu, Itek’umvugira k’Uwiteka, So. Mwam' ujy’
unshoboza, ntwar’umusaraba.Nkwize n'imbabazi z'Uwanshunguye.
3
Mwami, ndakwinginga : umpe gusa nawe :Mpa kugushimisha, kand’unyigishe. Nige kugukunda;nige kukumvira, Nshak' abazimiye, mbakugezeho!