138: Yesu, Mukiza wanjye

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu, Mukiza wanjye, Nguhany' ibyishimo Uyu mubiri wanjye, Ng’ub’uwawe rwose.

Ref:
Akir' ituro ryanjye, Mwana w'UwIteka, Utum’ Umwuka Wera, Umanukiremo,

2
Sintinya na gatoya Kukwiyegurira, Kubw'’imbabazi zawe, Murokozi wanjye.

3
Umuriro w'Umwuka Uz' ub’unyakemo, Umare mu mutima Ibitar’ibyawe.

4
Za vuba, Mwami Yesu, Ube Databuja; Iteka nzab’ uwawe Kuk' uhor'unkunda.