1
a.
Ubugingo bwanjye bwose,Yesu, ndabukwihereye; Kand' iminsi yanjye yose,Njye ngushimisha ntasiba.
2
Amaboko yanjye, Mwami, Ajy'akor' iby' untegeka; Ibirenge byanjye na byo Bijye
bijy' ah' unkundiye.
3
Ijwi ryanjye na ryo n'uko Rijye rikuririmbira; Kand' akanwa kanjy’ iteka Kavug'
ibyo wankoreye.
4
Ibyo mfite byose na byo. Simbikwima, Mwami Yesu; Kand' ubwenge bwanjye na bwo Jy'ubukoresh iby' ushaka.
5
Hindur' umutima wanjye, Nkund’iby' ukunda byonyine. Sinzigeng' ukund' ahubwo Ndakugandukiye, Mwami.
6
Urukundo rwanjye rwose Ndugukunde gusa, Yesu; Nkomeza, mb’uwaw’iteka:
Ndakwihaye, sinkitwara !