134: Nshaka Yesu; nta wundi nifuza

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nshaka Yesu; nta wundi nifuza. Andengera mu byago by'iyi si. Nshaka Yesu; ni W' umpumuriza.Nah' undi yakwishoboza, jye Nshaka Yesu !

Ref:
Nshaka Yesu Nshaka Yesu Nshaka Yesu, ntasiba : Mu mahoro, mu byago, Ni
We nshaka wenyine;None n'iteka ryose, Jye nshaka Yesu

2
Nshaka Yesu : n' inshuti yanjy’ubu. N' Umujyanam' uhor'unyobora. Nshaka Yesu,
ngw ansindir' Umwanzi;Jyenyine nzi ko nta cyo maze ; Nshaka Yesu.

3
Nshaka Yesu : ni we Murengezi. S’inshuti yac' abanyabyaha se? Nshaka Yesu :
nafashwa n'undi se? Ntawund’ ukund'abantu nkaWe : Nshaka Yesu !