369: Ngukunde Yesu Mwami wanjye

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ngukunde Yesu. Mwami wanjye,Mukiza wanjye, ngukunde; Ngukunde, nkor' ibyo gushimwa N’ibikunezeza byose,Ngeze ku munsi wo gupfa, Yesu, nkigukunda !

2
Nta wundi ngir' uhwanye nawe kuk' ungwiriz' imbabazi; Ngukunde, Yesu,
ngushimishe Akanwa, no mu mutima.Ni Wowe Yes’ ukuraho Ibyaha by'abantu.

3
Ngukunde. Yesu Databuja, Mwana w'lmana Rurema; Ngukundish’ imbaraga zose, Nahw amakub' ari menshi,Ngeze ku munsi wo gupfa, Yesu, nkigukunda !