365: Mwami, nubwo nd' umunyabyaha

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwami, nubwo nd' umunyabyaha, Njya mpora nkwinginga : Mana, wumve gusaba kwanjye, Unze mu mutima.

2
Narambiwe gukund' ibyaha Bituma nshumura; Ahubw' Umwuka wawe Wera Ab'ari Wo ntunga.

3
Kera najyaga nshidikanya :Nta cyo byanyunguye; None nshaka ko tuvugana,
Nkureba, nkumvira.

4
Ndashaka kwaka cyane, Mwami,Murikirwa nAwe ; Umwuka waw' ufash' uwanjye,Nkund' uko wankunze.

5
N'ukuri, Mwam' ubwo niyobya,Washaka wampana, Kuk' umutima mubi nk'uyu
Utabana nawe.

6
Kand' amaraso yawe, Mwami,Nzi ko yamviriye. Twuzure rwose, ndabyifuza, Uk' ubinshakira.

7
Ni byo nsigaye njya nifuza;Mwami, ndakwinginze, Mbeshweho n'ubugingo bwawe,Kubwawe wenyine.