141: Mwami Yesu, ndagukunda

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwami Yesu, ndagukunda, Ndakwihaye by'ukuri. Urukundo rwawe rwinshi Ni rwo rubinyemeza.Sinkibabazwa n'amakuba Yose nterwa n'iby'iyi si, Kuko mbyemereye kubwawe Kugira ngo ngushimishe.

Ref:
Ndagukunda, Yesu Wemere kumpaka, Nta kindi cyampaza, Mwami, Keretse
wowe.

2
Mwami, ngwin’umpishurire Ibyiza wankoreye. Nubwo nizeye buhoro, Ngeza ku
Musaraba ! Nyigish’uko wankunze, Yesu, Nkiri mubi bikabije, Ngo nitegerez' igiciro Kimpesha kubabarirwa.

3
Ndushijeho kugukunda, Ndushaho kunezerwa; Ar' aheza cyangw’ ahabi,Nta bwo
mbur’amahoro.Ariko, Yesu, ntagufite, Nta mahoro nsigaranye; Iby'iyi si, nubw' ari
byiza, Nta cyo byamarira rwose.