1
Bene Data bizeye Yesu, Umucunguzi wacu mwiza, Mwitange mutagabanije, Nubwo benshi babinaniwe.
Ref:
Aheza mw ijuru Tuzahurirayo, bagenzi.x2
2
Mwe gutinya ! Yes’ ubwe ni We Waneshej' urupfu n'ibyaha. Mwirinde, mwe guh'abanzi be Urwitwazo rwo kumutuka.
3
Yemw' a ba by aw' ubwa kabiri, Yesu ni We mukunzi wacu; Ni We nzira
y'abamukunda; Ni We mukuru w'ubugingo.
4
Yemw' abacunguwe na Yesu. Mugacunguzw’ amaraso ye. Yababohoye kwa Satani, Ababohoj' amaraso ye.
5
Tur' ishyanga rye yironkeye, Yadukuye ku Musaraba.Az' adushoreye hw iminyago : None, tujye tumunezeza !
6
Ntimugafatanye n'iby'isi; Mwe me re kozwa n'amaraso: Mujye mwuzur' Umwuka Wera. Ibyo ni byo bimunezeza.
7
Yemw' abatura, ntimwihane, Mwe gushavuz' Umucunguzi ! Murabuz' abandi
kwihana; Mukingiran’ Umwuka Wera !
8
Yes' umugabe w'ubugingo, Ni we twese dutegereje. Ntituzongera gushoberwa
Nk'abatahaw' Umwuka Wera.