255: Yesu Kristo yarazutse

< Kuzuka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu Kristo yarazutse : Twese tumushime : Haleluya Uyu munsi, tunezerwe,Twese tumushime : Haleluya
Kera ku Musaraba, Ni ho Yesu yatubabarijwe, Ngw ab' impongano y'ibyaha byacu : Haleluya, reka tumuhimbaze

2
Yes’ Umwami wo mw’ Ijuru, Twese tumushime:Haleluya Kukw ar’ umukiza w’abo mw’isi,Yarabambw’arahambwa Ajya n’i kuzimu mu bapfuye.Maz’arabinesh’ava mu rupfu Haleluya, reka tumuhimbaze

3
Ibyo yababajwe byose, Umukiza wac' abishimirwe Ni byo byonyine byatumye
Tugir' ubugingo budashira.None, yimye mw ijuru, Ahw abamarayika baririmba,
Tumusingizanye na bo, tuti : Haleluya, reka tumuhimbaze.