1
Yesu Krist' arazutse: None ntidutiny' urupfu,Kuko yarunesheje, Nta butware rugifite. Haleluya
2
Non' urupfu n' irembo Ry'ubugingo budashira.ibyo bidutinyure, Ni tujya
kurinyuramo.Haleluya
3
Yesu wadupfiriye Ariho : natwe tubeho Tumushimish' ingeso. Ni We Databuj'
iteka.Haleluya.
4
Ariho : nta cyabasha Kudutandukanya na We.Aturindira hose, Akagez' iteka
ryose.Haleluya
5
Turi mu ma boko ye : Koko, nta wamutunyaga Naho yaba Satani, Cyangw' ibyago,cyangw' urupfu.Haleluya
6
Ariho : ni We Mwami W'ijuru n'isi wenyine;Tuzajy' aho yagiye, Duhorane na W'
iteka.Haleluya