404: Yesu Krist' agiye kuza

< Kugaruka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu Krist' agiye kuza:Tubyuke, ben' Imana. Igihe eye kiri hafl: Umwam' azaboneka. ( x 2)

2
Aje kwimana n'abera No gukiz' Itorero. Ni W' uzaryambik' ikamba Ry'ubwiza
budashira. (x 2)

3
Ntutinye, mukumbi muto :Ukundwa n'lmana, So; Umusaraba wa Yesu Ni wo
bendera yawe. (X 2)

4
Abo mw isi ni bakwanga, Biguhesh' umugisha; Urukundo no kwizera Bizaguha
kunesha. (x 2)