272: Umwami ageze ku irembo

< Kugaruka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umwami ageze ku irembo, Wabambwe ku Musaraba;
Yaje kudukoranya abe,Tubane mu ijuru.

Ref:
Ku irembo Ku irembo ! Ubu ari ku irembo!
Nuko araje, nuko araje, Kandi ageze ku irembo.

2
Ibyerekana kuza kwe Birihuta kuboneka :
Agiye kutugabira Kubaho kw'iteka.

3
Ntihazabura intambara; Ntabwo amahoro azahora.
Keretse Yesu atsembyeho Urupfu n'ibyaha.

4
Maze, mu isi yagizwe nshya, Tuzahaba, dusugire,
Kudapfa kwakuye gupfa,Tutakibabara.