405: Dor' is' ukunt' ikwifuza

< Kugaruka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Dor' is' ukunt' ikwifuza:
Mukiz' iragukumbura !
Umv' uko bagutakira,
Ngo n'iki kigutindije ?
Uzaza ryari, Mucunguzi,
Wime bwa bwami budashira,
Ngw ibyaremwe byose byishime ?
Icyamp’ ukaz’ udatinze !

Ref:
Umwami Yes' ubw' azaza, (X 3)
Tuzamureba, tunyurwe !

2
Azazana n'ingabo ze,
Impanda bazivugije,
Abapfiriye muri We,
Bazuke, bamusang' ubwo !
Natw' abazaba bakiriho
atujyane hamwe na bo,
Tubane na W’iteka ryose.
Icyamp' akaz' adatinze!

3
Satani n'abadayimoni
Bazahunga mu maso he,
Ab'isi b'abagurano,
Azaza ngwababature !
Kand' amahor' azatwar' isi;
Azac' intambara, zishire,
Ahindur’ ibi byose bishya.
Icyamp' akaz' adatinze !

4
Bagenzi, tube mas' ubu,
Duhore tumwiteguye.
N'ukuri, Databuj' uwo,
Nta wuz'igih' azazira.
Nyamar' azaza ku ngoma ye,
Aya makub' ayamareho.
Duhumure, dutegereze.
Icyamp’ akaz’ adatinze!