324: Mana Dat' ukiranuka

< Kubatizwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mana Dat' ukiranuka, Ababatizwa none, Ubah' umugisha wawe, Kand' ubarind' iteka; Bahame mu bawe rwose,Bagushimishe, Mwami, Kandi babe mw Itorero, Bitez' ubwami bwawe.

2
Mwam' isezerano ryabo,Ngo baryibuk' iteka, Ubakomeze mu byawe Kuko
wabapflriye; Babeho mu byawe byiza,Bagukunde mu kuri, Kuko waje kubakiza, Be mere gucungurwa.

3
Mwam' ubah' Umwuka wawe,Bakuyoboke rwose, Ntibazatanire mw isi.Bakundane na bose ; Babone no kwamamaza Ibyiza byawe byose. Niho twese tuzahabwa Ikamba ry'ubugingo.