325: Ababatijwe none,Ubarinde

< Kubatizwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ababatijwe none,Ubarinde, Mwami, Ub' umubyeyi wabo,Kukw ar' abangizi. Bajya mw ijuru bate ?Ntabwo bakwijyana, Keretse bakwizeye, Wowe, Mucunguzi.

2
Bashakish' urukundo,Ujy' ubaramira. Bakwiringire, Mwami,Bahunge Satani;
Muvunyi Yesu, ngwino,Ubakiz' ibibi. Twese tuguhimbazc, Ng' udukiz' iteka.

3
Mwam' ubwawe wenyine, Ubabatirishe Umwuka wawe wera,Bajye bakwizera;
Twese tuzafatanye,Tuzab' umwe rwose, Duhore dukundana Nkuko wadukunze.