273: Dukanguke, dukanguke !

< Izo mu gitondo > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Dukanguke, dukanguke ! Dukor' imirimo cyane, Twitange, tub' igitambo Cyo guhimbaz' Uwiteka.

2
Kera twagirag' ubute; None, reka tubwihane, Dukorer' Imana yacu, Dufit'
umwet' ukwiriye.

3
Ahar' uyu muns' urupfu Rwaza, rukadutungura. Cyangwa Yesu yagaruka. Bisange dukiranutse.

4
Twang' uburiganya bwose, Twibuke yuk' Uwiteka Areb' ibyo mu mitima Kand'
atagir' icy' ahishwa.

5
Nkukw Imana yaduhaye izuba ryo kutuvira, Tumurikir' abafite Umwijima mu
mitima.

6
Dukanguke, tuyishime, Turirimban' indirimbo N'abayishimir' iteka Mw ijuru no
mw isi yose.

7
Mukiza, turakangutse i Utwuzuz' Umwuka wawe. Dushimish' Imana yacu
Amagambo n'imirimo.