422: Yesu yageze mu Rwanda

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu yageze mu Rwanda, N'i Burund' agerayo;
Yigerey' i Tanganyika N'i Bugande n'i Kongo.
Yadukuye mu bugoryi No mu mwijima mwinshi;
Tumuberey' umuryango : Tumusingize cyane !

2
Imana yishimye cyane Kubon' ibyo yaremye;
Byari biboneye byose, Nta n'inenge byarimo.
Maz' umunt' iramurema,Ab' umukurambere
W'inyamaswa n'amatungo; Byos' abyit' amazina.

3
Satan' ajy'arushy' abantu,Abah' ibishushanyo
No kubabuz' agaciro No kubarushya cyane.
Yabahugije Umuremyi,Ababwir' ibinyoma.
Abahemukir' iteka : Ni we mwanz' ukabije.

4
yemwe mwese abari mw isi. Abakuru n'abato,
Nimumenye yukw Imana Yer'ikang' ibyaha pe !
Ni cyo cyatumy' ic' Adamu,We na Hawa, mw Edeni,
Ikarimbura ya mirwa, Sodomu na Gomora.

5
Yemwe mwes' abari mw isi, Namw' abari mw ijuru,
Nimumeny' Imana yacu Yukw ar' inyambabazi!
Yatanze n'Umwana wayo,Aratubabarizwa;
Yagiriwe nabi cyane, Bamubamba ku Giti.

6
Yes' ashobor' imitima Y'abinangiye bose,
Uhereye mu Bulaya,Ukageza mw Afrika.
Nta mitima w' atabasha, Nubwo yaba nk'ibuye;
Nubw' irimw ibyaha byinshi Yos' arayishobora.