423: Reka nshim’ Umwami Yesu

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Reka nshim’ Umwami Yesu Kuko yankunze rwose :
Yarampinduye mb' umwana, Ngo tubane mw ijuru.

Ref:
Reka nshim' Umwami Yesu Ko yamvanye mu byaha; None ho, mfit' amahoro
Arut' ay'isi cyane.

2
Mur'iyi si dutuyemo Yuzuy' uburiganya, Ntabwo yabasha guhaza Iby' imitim'
ishaka.

3
Kand' Umwuka wawe wera,Abamuhawe bose, Ni W' ujy' abazinukisha Kwifuz' i
by'isi byose,

4
Ujye wirukan’ ubwenge Bwa Satan' anzanira Bwo kuntandukanya nawe, Isoko
y'ubugingo.

5
Yemw' ababyawe n'lmana,Mujye muhirimbana, Mugere ku Musaraba, Mubone
kunesh' isi.

6
Yes' amaz’ imyaka myinshi Ajy'atwihanganira; Nimuze, dusig' ab'isi, Babone
kutwifuza.

7
Mwe kujya muvuga Yesu,Uwo mwumvany' a bandi; Mujye mumureb’ ubwanyu, Ari ku Musaraba.

8
Mwe kujya mukebaguza No gusubir' inyuma Mu byo mwahozemo
kera,Mudahemura Yesu !