425: Kera narabatijwe Kandi ndakomezwa

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Kera narabatijwe Kandi ndakomezwa, Ntari na'bon' amaraso Y'Umwana w'Imana.

Ref:
Ko wampfiriye, Ndakwitur' iki?Ndaguh' uyu mutima N'ubugingo bwanjye !

2
Mwa bafit' ibyaha mwe, Nimuze, mukizwe : Yesu ni We bukiriro Bw'abantu
banduye.

3
Mwumv’ aho dukirizwa : Ni ku Musaraba. Utahagez' ashobewe Ntabw'
ababarirwa.

4
Mwami Yes' unyemere, Njy' ah' ur' uko nd' uku, Unyuhagiz' amaraso, Ayo
wamviriye.

5
Yesu, warampfiriye,Uwakugomeye; Nkuruwe n'uko wankunze; Ngusanze non' ubu.

6
Noneho, ndakwinginze, Nshyira mu maraso, Ay'igiciro wavuye ; Bizambuza kugwa.

7
Kand' iyo ngiye kugwa, Arankuyakuya; Maz' akanyigiza hafi Kukw ankunda cyane.

8
N'ubu ndacyabanguka Kuyob’ inzira ye; Nakwihana, nkamwisunga, Angaruramw
ubwo.

9
Uwiteka Rurema Na Yesu yabyaye N'Umwuka Wera bah wan ye, Nsingiz' ubutatu.