431: Abakund' iby'isi

< Izindi mpimbano > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Abakund' iby'isi—Ntabwo babihaga; Ba sogokuruza—Na bo ntibahaze.

2
Abanga kwihana—Muratubabaza. Ko tubaburira,—Mukizib' amatwi !

3
Ibi bibashuka,—Nta kizarokoka, Kerets' abihannye,—Yes' akabakiza

4
iyi s' izashira—N'ibirimo byose ; Inka n'imirima—N'intoke n'inzoga.

5
Nta kizasigara :—Bizab' umuyonga Ubw' is' izashira,—Muzasigara he ?

6
Twebw' abakijijwe—'Turanezerewe guca mur'iyi si,—Dufit' amahoro.

7
Mwami wacu Yesu,—Turagushimira Ko wadupfiriye,—Ntituzarimbuke.