275: iri joro, Mana yanjye

< Iza n'imugoroba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
iri joro, Mana yanjye, Ndagushimir' umugisha Wampay' uyu munsi wose; Non' umpishe mu mababa.

2
Kubwa Yesu, mbabarira ibyaha nakoze none,Ngo mbe nuzuye na bose,
Ntaragondwa n'ibitotsi.

3
Unyigish' ingeso nziza, Ngo mpore nzigir’ iteka. Ne kuzatinya no gupfa, Nkuko
ntatiny' ibitotsi.

4
Umpe gusinzira neza, Niringira yuk' undinda; Binsubizemw imbaraga; Maz' ejo
nzagukorera.

5
Ni mbur’ ibitotsi, Mwami, Untekereresh' ibyiza, inzozi zo kumbabaza, Satani ye
kunshogoza

6
Mana, Nyir'ibyiza byose, Ushimwe n'abantu bose, Ushimwe n'abo mw ijuru, We
Man' imwe mu Butatu.