277: Mwam' ubugingo bwacu ni nk'umunsi

< Iza n'imugoroba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwam' ubugingo bwacu ni nk'umunsi: Ni buke rwose ntiburama cyane; Kand' ibyishimo byabwo birashira:Mwam' udahinduka, tugumane.

2
Gumana nanjye, kuk' umuns' ukuze, Dore burije, Mwami, ndagushaka; Ni mbur'abandi bose bo kumfasha,Tugumane, Mwami, tugumane

3
Iminsi yose mba ngushaka, Mwami, Iyo Satan' antey' andwanya cyane, Nta wundi mfit' ubasha kuntabara;Tugumane, Mwami, tugumane.

4
Singir’ umwanzi n'umwe turi kumwe, Kand' amakuba ntambabaza cyane; Intorezo y'urupfu yaracitse;Byose ni byiza, ni tugumana.


5
Amaso n' aremb' uzambonekere, Nzabon' ubwiza bwawe bwo mw ijuru, Nzasiga
vub' umwijirna wo mw isi,No mw ipfa ryanjye, tuzagumane !