279: Dor' umuns' urakuze

< Iza n'imugoroba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Dor' umuns' urakuze :Reb' aho rirengeye !Reb' ukwezi n'inyenyeri : Dore, biragaragaye, Bitwakira.

Ref:
Data wera, wera, Mwani Imana, Wuzuy' isi n'ijuru; Twese tugusingize,
Nyir'ingabo !

2
Rurema, Nyirigira, Ngwino, turakwifuza.Twes' utwuzuz' urukundo, Utugir'
ubwoko bwawe, Tukuramye.

3
Ni hacur' umwijirna. Utugotesh' umucyo !Weyur' ibikingiriza Imitima yacu
twese, Tukubone.

4
Duhe kukwiringira : Ni dupfa, Mucunguzi,Tuzabon' umucyo mwinshi, Nukw’ ijoro
rye kubaho, Tugushime!