320: Mwa bagore mwe b'i Rwanda.

< Itorero > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwa bagore mwe b'i Rwanda. Muze, mwitabe Yesu I Dor' imirimo ni myinshi:Tujye kumukorera. Dutabare bene wacu :Ubu bararimbuka.Mwa bagore mwe b'i Rwanda. Yes' arabashoboza.

2
Mwa bagore mwe b’I Rwanda,None nimutebuke! Imibabaro n'indwara Biragwiriye mw isi. Nimulongur' imitima, Umukiz' ageremo. Mwa bagore mwe b'i Rwanda, Mureke gupfapfana !

3
Mwa bagore mwe b'i Rwanda, Mw isi har' umwijima. Nimujyan’
amatabaza,Mwakire bene wanyu. Abagore n'abakobwa Baheze mu mwijima. Mwa bagore mwe b'i Rwanda, Mubamurikir' ubu !