317: Mukiza, wadutoreye Kuba nk'umubir' umwe

< Itorero > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mukiza, wadutoreye Kuba nk'umubir' umwe ; Urashaka yuko twera, Twihanganira byose.Ntushaka n'ibitatanya Abo waje
guhlra; Urukundo rwawe, Mwami,Ruduhuz' imitima.

2
Yemw' abakundwa na Yesu,Na none nimwongere. Muvuge mwes' imbere ye Ibyo mwasezeranye. Kandi ni mwongera kumva K' urukundo rwatubye, Mumwingingish' imitima, Yemere kubuzuza.

3
Bana b'Imana Rurema,Ntimutinye kwitanga ; Mu kubaho kwanyu
kose,Mukundane. mwihwema ! Umukiza wacu Yesu Ni kw ajy' atugirira, Ngo
haboneke muri twe Ubuntu bw'Uwiteka

4
Mwami Yesu, wakomeje Isezerano ryacu; Kand' utwigishe kubana Mu rukundo
nyakuri. Mwam' ujy' uruduh' iteka,Rudacogora rwose; Ni bwo bose bazamenya
Yuko watwitoreye.