393: Yesu, tugushimir' abera bawe

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu, tugushimir' abera bawe, Baguhimbarishaga kukwizera, None bari mu buruhukiro : Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !

2
War' igihome cyabo n'urutare, War' umugaba wabo ku rugamba, N'izuba ryabo
ryo mu mwijima. Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !

3
Nkuko bagirag' ubutwari bwinshi, Kurwana kwacu natwe kube kwiza. TuzahSnwe na b' ingororano; Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!

4
Gufatanya na bo kwacu ni kwiza; Bafit' ubwiza : twe tugir' inenge; Dusangira na
bo Databuja. Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !

5
Iyo tugiye gucogozwa rwose N'intambar' idasiba, ni bwo twumva Impundu zabo, tugakomera. Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !

6
Dor' ubugingo bwacu ni nk'umunsi ; Bugiye kwira, maze turuhuke; Tuzabon'
amahoro mw ijuru. Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !

7
Bukeye hazaz' undi munsi mwiza, Bazazuka bafit' ubwiza bwawe; Umwami Yes'
azazana na bo, Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !

8
Kand' azakir' intore ze zo mw isi Ku mpera y'isi hos' aziteranye, Zijye mw ijuru
zimusingiza.Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !