199: Ni nd' uzarwanana n'Umwami wacu ?

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ni nd' uzarwanana n'Umwami wacu ?
Ni nd' uzamamaza ubutumwa bwe ?
Ni nd' uzarorera kwifuz' iby'isi,
Nubwo yarenganywa n'abanga Yesu ?

2
Mbese, tur' aba nde ? Tur' aba Yesu . Twar' aba Satani, turamwimura.

3
Dor' icyubahiro tumaranira S' icy' iyi s' ahubwo n' icy'Umukiza. Yaradupfiriye :
urukundo rwe Ruduhata kwemer' ubuhake bwe.

4
Yesu yaducunguj' amaraso ye Y'igiciro cyinshi : tur' imbata ze. Tuzagaya dute
ubwo buntu bwe ? Byose tubisige kubw' izina rye.

5
Nubw' aba Satani bagir' umwete Wo kurwana cyane, twe kubatinya. Ingabo z
'Imana nta wazitsinda, Kuk' ukuri kwayo kuzineshesha.

6
Twandikiwe kera kub' ingabo ze : None, dutabare : twe gucogora ! Twihangan'
ahubwo, tugir' umwete, Kuko turwanana n'Umucunguzi.