201: Bayoboke, mubyuke.

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Bayoboke, mubyuke.
Mwe, ntore z'Umwami,
dufate mu maboko
lntwaro za Yesu.
Mu nzira yo kunesha
tuyoborwa na Yesu,
tujyane na W' iteka,
Aturwanirire.

2
Impanda ziravuze
Uti Nimuze, mwitabe
Ikamba ry'ubugingo
N’ ingabire yanyu.
Ni mwangwa n'ababisha
Mukomere,murwane,
Mugir' umwete mwinshi,
Mutsinde Satani.

3
Mubyuke, mutabare,
Mudashidikanya
Ntihagir' usigara;
Mutumbire Yesu.
Kandi mujye mutwara
Intwaro zo kwizera
Zizatuma munesha,
Mugir' ibyishimo.

4
Mubyuke vuba vuba,
Murwane mwihwema.
Mwizer’izina ryera;
Ni iryo muneshesha.
Ni muva ku rugamba
Mutahanye na Yesu,
Muzabon’ amahoro
Y'iteka mw’ ijuru.