1
Twebw' abasiganirwa aho dutegekwa, Twitegey' ururembo Tuza gutahamo.
Ref:
Urwo rurembo rwera N'ibirimo byose Byubatwse n'izahabu Zirabagirana.
2
Reka mbaganirire Ibiri muri rwo, Mumeny' ibyiza byarwo, Murwifuze namwe
3
Urupfu ntirubayo,Nta no kunanirwa, Nta mbeho, nta n'izuba, Nta ndwara, nta
byago.
4
Udakijijwe wese Ntabw' azatahamo, Kukw azahezwa hanze Hamwe na Satani.
5
Mbe, mur'izo si zombi, N' iyihe uhisemo? Mbes' iyi s' izashonga Ni y' uzahamamo?
6
Musig' iby'ino mw isi Bitazahoraho, Mwiyegurire Yesu, Umwami w'ijuru.