215: Tujye duhimbaz’ iteka

< Ijuru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Tujye duhimbaz’ iteka Ururembo rw'i wacu, Twarwubakiwe na Yesu Mw ijuru ry'Uwiteka.

Ref:
iyaba mfit’ amababa Nk’ abamarayika, mba ngurutse, nkagerayo, Nkab’ i Siyon’iteka.

2
Kand’ amazu yaho yose Ararabagirana, Kand’ aruta cyane rwose Ay’ abantu
bubaka.

3
Yes’ ariyo, ni We Mwami Utwar’ abaho bose, Kand’ abamalayika bajya
Bamuhimbaz’ iteka.

4
Munsi y'intebe y'ubwami .ni hw isok’ikomoka ivamo ya mazi meza ubugingo
bw’iteka.

5
Kand’aho ni ho hamera Igiti cy'ubugingo: lbibabi byacyo byiza Ni byo bikiz’
abantu.

6
Duhimbaz' urwo rurembo Rwo mw ijuru ly'Imana: Ni rwo Yesu Kristo wacu
Yadutunganirije,

7
Yes' utungany' imitima Y'abakwizeye twese, Tuiye dukor’ iby’ ushima, Tuzabane
mw’ ijuru.



(indirimbo y'Abagande bishwe babahora izina rya Yesu)