1
Mw isi tubonana n'inshuti, Tugatandukana vuba : Mw ijuru si ko biri.
Ref:
Tuzabon' ibyishimo, Ibyishim' ibyishimo. Tuzabon' inshuti zacu, Tutakibasha
gutandukana.
2
Ni hw abakund' Umwami Yesu Bose bazateranira, Batagitandukana.
3
Kandi tubony' Umucunguzi, Tuzagir' umunezero Urut' iyindi yose.
4
Kandi tuzajya duhimbaza Yesu. tumuririmbira Mw ijur' iteka ryose.