217: Mw’ isi nd’ umushyitsi

< Ijuru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mw’ isi nd’ umushyitsi;—Si ho nzab'iteka;Nzayivamo, ntahe—Mw ijuru kwa Data.

2
Kandi nzamusanga—Kuntebe y'ubwiza. Na W azanyakira. Amp' u buntu bwinshi

3
Maze, mban' iteka—Na We, nta gahinda.Sinzaruh’ ukundiHariy' amahoro.

4
Mpore muhimbaza,—Nikubit’ imbere Y'uwo Mutabazi—Wankuye mu rupfu.

5
None, mfit’ ubwuzu—Bwo kuzahagera, Ngo mve mur’iyi si Njye mu mucyo wawe.