222: Mbese, tuzahurirayo

< Ijuru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mbese, tuzahurirayo, Kuri wa mugezi mwiza Uca mw ijuru hagati, Uv' i bwami ku Mana yacu ?

Ref:
Koko tuzahurirayo, Tubonane n'abera ku mugezi, Ku mugez' utunganye w'lmana Uv' i bwami ku Mana yacu.

2
Tuzagendana ku nkombe Y'umugezi w'ubugingo. Tuzasengan' Uwiteka, Tuyisingiz'iteka ryose.

3
Nuko, tutarabagera, Duturw' imitwaro yose, Dukizwe n'ubuntu bwayo :
Izatwambik' imyenda yera.

4
Tuzahurira n'abera Ku mugez' ubonerana; Nta kizadutandukanya Kuk' urupfu
rutagerayo.

5
Nuko, tuzagera vuba Kur' uwo mugezi mwiza, Turirimbane n'abaho Indirimbo
zishimishije.