399: Iyi si turimo

< Ijuru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Iyi si turimo—N' iy'ibyago N'iy'umubabaro—N'amakuba; Isi nshya tujyamo, Yo n' iy'igikundiro N'iy'umunezero—N'amahoro.

2
Kukw ari ho Yesu—Atunganya, Ari hw azajyana—Abantu be.Abo yikurive Mu bise by'urupfu rwe, Abo yikirije,—Bakab' abe.

3
Yemw' abakijijwe—N'amaraso. Mwaneshej' ibyaha—Kubwa Yesu,Muhore
mukunda Umuremyi w'ijuru, Muhore mwifuza—Kuzabayo.

4
Nimuze, twibuke—Ababayo : Nta byaha bagira; n' ab'Imana.Natw' abakijijwe
Dukund' Umucunguzi, Tunezerenye ko—Tuzab' i We.

5
Nimuze, tugire—Umutima Uzinukw' iyi si—y'umwijima, Kukw abari mw isi Bataz'
Umucunguzi, Batandukanijwe—N'Uwiteka.