221: Bana, mw ijur' abiringiy' Umucunguzi

< Ijuru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Bana, mw ijur' abiringiy' Umucunguzi Tuzaherway' ibintu byinshi.
Azaduh' amakamba y'ubwiza bwinshi, Kand' atwambik' imyenda yera.

Ref:
Bana, tuzahabwa, tuzahabwa byinshi, Tuzagabirwa byinshi mw ijuru
Tuzahoran' ishimwe, tunezerewe, Ni twizer' Umukiza Yesu.

2
Tuzagendagenda mu muhanda wakozwe Mw izahabu n' ifeza nyinshi; Kandi Yesu ni We zuba ryaho ryiza : Nta n'ijoro riba mw ijuru.

3
Twe n'abera bose tuzacurang' inanga, Turirimbir' Umwami Yesu; Tuhanywere
n'amazi y'Ur'uzi rwiza, Dusiz' urupfu n'amakuba.

4
Muze mwese, tujyan' iyi nzir' ifunganye, Mumuhay' imitima yanyu. Nimuyoboke
mwes' Uwabapfiriye, Abagezey' abanezeze.