1
Ni byiza kureb' ab'Imana Baterana bakundanye; Mwuka Wera naw' ubakunda.Ubazenguruts' umucyo. Gusenga n'indirimbo byabo Bitumbagira mw ijuru.
2
Iyo bagez' imbere yawe, Baje gusangira nawe, Urukundo ruva mw ijuru
Rurabanezeza cyane; Imitima yabo yizeye Ijy' igusingiz' iteka.
3
Ubwo bugingo bubeshaho Abacunguwe ba hose, Imitima yab' inezezwa N'ukw
ihor'ibon' ibyiza. Itorero ryawe ritunze Ubuntu bwawe busaga.
4
Mana y'urukund' utwigishe Gukundana neza rwose, Ngo duhabw' Ibyokurya
Byera,Tweger' Uruhimbi rwawe. Irari ry'imitima yacu rib'iryo guhazwa cyane