306: Twishimir’ umunsi w'Imana

< Icyumweru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Twishimir’ umunsi w'Imana, Tubonahw ibyishimo. N' umunsi turuhukiraho,Tuvuye mu mirimo, Imibabaro yac’
ivuyeho No kwiganyira kose. N’ umuns' abakuru n'abato Basingiz' Uwiteka.

2
Imana yarangije byose Kur' uyu munsi mwiza; Kandi ni ho Kristo yazutse Urupf
‘arunesheje, Ngo dukizw' ibyaha n'ingeso mbi;Maz' atwoherereza Umwuka
w'Iman' ihoraho, Wamanutse mw ijuru.

3
lyo tugejej' uyu munsi Tubon' ubukiriro, Tuba dusa n'abasohoye Ahitwa
Paradiso. Twari tuguy' umwum' ukabije;None tubony' amazi; Kand' isi
twasezeranijwe Tuba tuyigezemo.

4
Non' ingoma nyinshi zavuzeGuhamagaz' abayo, Bateranire gufungura Ifunguro
ry'Imana: Ubutumwa buramurikira Bos' a bo mu mwijima, Kandi busa n'amazi meza Ahembur' imitima.

5
Nuko dusab’ Iman' iduhe Ub' umugisha mushya Kugira ngo tuzasohore Mu bwami bwo mw ijuru. Ni ho tuzajya duhimbarisha Ijwi ry'umunezero Data wa twese
n'Umwana we Kandi n'Umwuka Wera.