309: Inzu yawe, Mana

< Icyumweru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Inzu yawe, Mana,—Turayishimira : Ni h' ujy'uhurira—N'abo wakijiije.

2
Duteraniramo—Guseng' Uwiteka, Tukamwaturira—Ibi tuba baza.

3
Dufashirizwamo—N' Ijambo ry' Imana: Tukirisomerwa,—Twunguk’ ibya Yesu.

4
Tubwiririzwamo—Ibidukomeza Mu ntambara nziza,—Bikatunezeza.


5
Tuharirimbira—Ishimwe rya Yesu, Twagera mw ijuru,—Tukazarushaho.

6
Mw is' ujy'unkundisha— Kubana n'a bawe; Nzaguhimbazanye—N'abera mw ijuru