307: Haleluya ! Haj' umunsi

< Icyumweru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Haleluya ! Haj' umunsi Wo kuruhukir' Imana, Uyu munsi ni w' urusha Iyindi yos’ amahoro. Iteka,twumv' ibyishimo Biva ku Mana yacu.

2
Uburuhukiro bwiza Bubaho mur'uyu munsi. Umucyo w'Imana yera Ub’
uratumurikiye.Ni w' utweza mu mitima Ku munsi w’ Uwiteka.

3
Mbega, nambar' iki none, Mbone kwizihiz' Imana ? Dor’ umwambaro yampaye N’
ugukiranuka kwayo, Kugira ng’umubi nkanjye Nerekan' ubwiza bwe.

4
We yamviriy' amaraso, Kuko ngir’ ibicumuro; Gukiranuka kwe ni ko Kwez' uyu
mutima wanjye. Ibyo n' umwambaro wanjye Ukwiriy' icyumweru,