287: Yes' azaganz' ibihugu byose

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes' azaganz' ibihugu byose ,Iyo biva bikagera. Ndetse n'iyi si yos' izab' ubwami bwe, Ari we Mwami w' abami.

2
Bazamusenga badacogora;Bazamusingiz' iteka. Izina rye rizababer' impumuro,
Ikwire mw is' isandare.

3
Twihute, twamamaz' ibye hose,Mu moko yose yo mw isi, Ngw indimi zose zizavug’ ishimwe rye, Zemere yukw ar' Umwami.

4
Ku ngoma ye, n' amahirwe masa: Imboh' arazibobora, Kand' abakene na b'
akabakenura, Indushy' akaziruhumu.

5

Nimuze mwese, mwa byaremwe mwe Mwubah' Umwami w'abami; Nam we
bamarayika, turirimbane, Tut' Urakaz' uhimbazwe