406: Jyan' umucyo mur'Afurika

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Jyan' umucyo mur'Afurika!
Gend' uyimaremw umwijima !
Bwir' abantu bose barimo
Yuko Yes' akiza,—
Ko yagukijije.
Ni We Mwami;—Ni We Mwami :
Ni We Mana—Ijy'ikiz'
abanyabyaha.
(twebw' abanyabyaha)

2
Mbese, mur'Afirika hose,
Ko harimw umwijima mwinshi ?
None kugira ng'ushiremo,
Yes' aragutumye—
Kuvug' Ubutumwa.
Wiceceka !—Wiceceka !
Jyan'umucyo—Umurikir' Afirika.
(abo mw Afurika)

3
Harihw ingororano nziza
Yesu yiteguye gutanga :
Azazih' umuntu witanze
Ngwavug’ Ubutumwa,—
Ngw ajyane n'umucyo.
Reba Rwanda !—Reba Rwanda !
Icyibaza:—
N' ik' i Rwanda ikubaza ?
(Mbe, n' ik' ikubaza?)

4
Reba Yes’ Umwana w'Imana
Yari mw ijuru hamwe na Se;
Maz' abonye tugiye gupfa,
Ava mu bwiza bwe,—
Aza mur'iyi si,
Ni ko gupfa;—
Ni ko gupfa Urw'isoni—
Rwo ku musaraba mubi.
(ari twebw' azize)


v.Mwami Yesu, nsabye k' umfasha, Ukankiz' ibyaha bindushya, Bigatuma ntabasha
rwose Kuvuga k' ukiza,—Ngo nkuber' intumwa Itatumwe—Itatumwe

N'abakuru,—Itumwe n'Uwampfiriye.