311: Yemwe, nshuti twabanye

< Gusezeranaho > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yemwe, nshuti twabanye Kandi twafatanije,
Tubasezeyeh’ ubu, Murabeho : Ku Mana.

2
Tugiye gutangira Urugendo runini :
Mujye mudusabira, , Iman' ibane natwe.

3
Noneho, mwa nshuti mwe, Turashaka kugenda.
Ngo tujyane na Yesu, Hamwe n'Uwiteka, Se.

4
Ariko ntitwihebye Kubw' inzira ducamo:
Tuzi ko twarushyize Mu maboko y'Imana.

5
Murabeho, bagenzi, Abo twafatanije.
Mu byago no mu byiza. Yes' agendane namwe.

6
Har' uburuhukiro Bw'abakijijwe bose
Ni dupfa, tuzabayo Ku Witeka mw ijuru.

7
Ahar' amaso n' aya Yo kubonana mw isi;
Nyamar’ abakijijwe Tuzabana mw ijuru.

8
Murabeho, bagenzi Dusubiy' i wac' ubu.
Nimugende mwizeye, Tubaragij' Imana.