313: Umukiz' abe hamwe namwe

< Gusezeranaho > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umukiz' abe hamwe namwe, Ababer' umujyanama, Abaragire nk'intama, Abarinde mu mahoro ye !

Ref:
Hamwe namwe, ye, hamwe namwe Kugeza ku mperuka y'isi I Hamwe namwe,
ye, hamwe namwe, Umukiz' abe hamwe namwe.

2
Mu rugamb' abe hamwe namwe,Ab' ingabo yany' ikinze, Abarinde mu makuba,
Abahishe mu mababa ye !

3
Mu miruhw abe hamwe namwe, Mubuyerezwa n'ibyago, Mu bukene no mu
ndwara, Abaramiz' amaboko ye.

4
Mu mahor' abe hamwe namwe,No mu gihe cy'urushyana, No mu mvura no ku
mucyo, Mub’ iteka mu mahoro ye.

5
No mu ntambara yo hanyuma,Ha’ urupf’ imbere yanyu, Mwenda kwambuka rwa
ruzi, Azab' ari hamwe namw' ubwo.