315: Imana yakoze neza Ibidutangaza

< Gusezeranaho > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Imana yakoze neza Ibidutangaza, Abantu bo mur' iyi si Batari babona.

2
Muhimbaz’ lyateguye Inzira ducamo. Ni Y' itubonanij’ ubu Tutishwe n'ibyaha.

3
Twaherukanaga kera,Nyamara noneho Dusubiye kubonana, Dufit' ibyishimo.

4
Yemwe bagenzi dukunda,Nta kibi twibuka Mu byo twafatanyemo; Turabashimiye.

5
Ku Mana, bene Data mwe,Mw isi, ni ko biba. Abifuza Siyoni nshya, Tuzaban' iteka.

6
Non' umugisha w'Imana Uhorane namwe. Ibah' ibibanezeza Mu nzira mucamo.