1
Iki gihe twamaranye Tuyobowe n'ibendera; Dutandukany' amahoro, Twifitiy' umunezero.
2
Mwa nshuti zacu nziza mwe, Dusangiye gucungurwa N'intambara ya Krisito, Ajy'abarind' iyo mujya.
3
Mwumv' iri jambo dusoma Mu Gitabo cy'Uwiteka : Mutumbir' Umurokozi,
Mwihararuk' inzira ye.
4
Ahar' amaso yab' aya, Ntitwongere kubonana. Nyamara tw’ abakijijwe Tuzahurir’i Siyoni.
5
Yes azah' abakijijwe lngororano mw ijuru. Mukomez' ibyo mwahawe Na We,
katanga ka mbere.
6
Mwa nshuti mwe dukundanye, Twabonany' Umusaraba Mur' iyi minsi twabanye, Mugendane n'Uwiteka.
7
Ituza riva mw ijuru Ritwuzure tw' aba Yesu, Itorero rye ryo mw isi Rikir'
imitima myinshi.
8
Twihane gukiranirwa Kw'abatubah’ Uwiteka, Tumenye yuko twe twese
Tuzageran' imbere ye.
9
Ngaho, murabeho mwese, Bagenzi twafatanije, Tuzaba hamwe mw ijuru,
Duhoraneyo na Yesu