46: Unjy' imbere, Man’ isumba byose

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Unjye imbere, Mana isumba byose,
Njye ndi umunyantege nke.
Muri iyi si ko ndi umwimuikira,
Ntagufite, nagera he?
Unjye imbere, unjye imbere,
Mbera ingabo inkingira.
Yesu umbere Ingabo inkingira

2
Mwami undudubirizemo isoko
Y'amazi y'ubugingo.
Unyoboze umuriro n'igicu
Mu nzira injyana mu ijuru.
Mbera impamba, mbera impamba
Ijya intunga mu nzira,
Ijya intunga ngana mu ijuru.

3
Ni ngera ku nkombe ya rwa Ruzi,
Uzampe gutinyuka
Amazi maremare y'urupfu,
Nyambuke, ngere mu ijuru.
Nzaririmba, nzaririmba
Indirimbo z'ishimwe,
Indirimbo zigusingiza.