340: Umutima wanjye wizera

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umutima wanjye wizera Kugusaba, Mana Data; Unyumvane za mpuhwe zawe.Jye umwana wakugomeye.
Ni Wowe wenyine nizeye Kw ari Wow' ump' umugisha.

2
Ndagusanze nguhungiyehoKukw ari Wowe nizeye. Umpe n'Umwuka wawe
wera.
Ump' intege. ninanirwa. Ni mbon' ibyago, nkwizigire K' unyakiran' imbabazi.

3
Ku manywa mba mu mucyo wawe; N'ijoro nkakwegamira; No mu gitondo, nki
gusenga,
Ujy'untegurir' inzira: No mu maryama, Data mwiza, Undinganiriz' iby'ejo.